Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kigali: 11 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi batwaye imodoka banyoye ibisindisha

Kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza tariki 3 Gashyantare  Polisi ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha yafashe abantu 11. Aba bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha ku gipimi kiri hejuru ya 0.8 bya Alukolo, bafatiwe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w?ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya impanuka zishobora guturuka ku businzi.

Yagize ati? Akenshi iyo habaye impanuka usanga zaturutse ku bantu bari batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Polisi ikora ibikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ari nabwo buryo aba bafashwe.?

Yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gukumira icyateza impanuka mu muhanda haherewe kuri bariya  batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kujya bashaka ibindi binyabiziga bibatwara igihe bazi ko banyoye ibisindisha.

Ati? Tubivuga kenshi kandi tuzakomeza kubisubiramo, igihe cyose uzi ko ufite ikinyabizga ukarenga ukanywa ibisindisha ntugatware icyo kinyabiziga ahubwo wajya ushaka undi muntu uza kugutwara utasomye ku bisindisha.?

Yasoje agaya abantu bafatwa batwaye ibisindisha bakabeshya ko bari banyoye ibinyobwa bidasembuye kandi ibipimo bigaragaza ko banyoye ndetse barengeje igipimo cya 0.8 bya alukoro. Abafashwe bafunzwe iminsi 5 ndetse batanga amande y?ibinyabiziga bari batwaye.