Micheal Okoye, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe aho akurikiranyweho kugerageza gucuruza mu gihugu cya Tanzaniya umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19.
Uyu mugabo w’imyaka 43 ndetse ngo usanzwe ucuruza telefoni mu mugi wa Kigali, yafashwe ejo tariki ya 17 Nyakanga, afatirwa ku mupaka wa Rusumo aho yari agiye gutegera imodoka igeza uyu mukobwa mu mugi wa Dar Saalam muri Tanzania.
Polisi muri aka karere itangaza ko, uyu mugabo yagaragaye ku mupaka wa Rusumo ari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa, abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe nyuma yo kumubona bagize amakenga nyuma bakorana n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kuri uyu mupaka ari nabwo nyuma yazaga gufatwa.
Iperereza ryakozwe na Polisi muri aka karere ryerekana ko, ukekwaho iki cyaha, yari afite umugambi wo kujyana uyu mukobwa muri Tanzaniya, aho yagombaga kumusangisha undi mugabo nawe wo muri Nigeriya witwa Steven Adada.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, wanemeje iby’ifatwa ry’uyu mugabo, yavuze ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gihangayikishije isi n’u Rwanda by’umwihariko.
IP Kayigi yasabye abanyarwanda cyane cyane ababyeyi, gufatanya n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru kubakekwaho bene ibi byaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye urubyiruko kwirinda abantu babashuka babwira ko bagiye kubashakira akazi keza ndetse n’imirimo myiza mu mahanaga.
Yagize ati, “Abacuruza abantu usanga kenshi bashukashuka urubyiruko cyane abakobwa ko bagiye kubashakira akazi n’amashuru meza mu mahanga. Iyo bageze muri ibi bihugu, usanga bakoreshwa ubusambanyi, imirimo y’ubucakara n’ibindi ndetse ugasanga binabakomerera kugaruka mu bihugu byabo.”
Yakomeje asaba kandi urubyiruko kugira amekenga ku bantu bose babizeza ubuzima bwiza mu mahanga, ndetse kandi bakihutira guha Polisi aya makuru bityo kugira ngo nayo ikore iperereza kuri aba bantu hagamijwe kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu.
Ingingo ya 251 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza:ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).
Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.
Kinyarwanda
English











