Kuri uyu wa gaatu tariki ya 1 Ukwakira mu masaha ya saa tatu i Nyabugogo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Eliab Niringiyimana kubera gukora ibirango birimo amakashi y’ibigo bya leta bitandukanye n’amahoteli.
Eliab wigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza ya (IPRC) Integrated Polytechnic Regional Center Kicukiro akaba yarafatanywe amakashi atandukanye harimo iya Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) n’ibigo by’amashuri bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP), Modeste Mbabazi, yavuze ko Niringiyimana yafatiwe I Nyabugogo aho basanzwe bazicururiza ayo makashi.
Yavuze ko Polisi yamenye amakuru ko hari abantu bakora amakashi yamahimbano y’ibigo bitandukanye bya Leta hanyuma Polisi ikora iperereza niko kumuta muriyombi.
SP Mbabazi, akaba yihanangiriza abantu bakora amakashi kwitonda kuko nta muntu wemere gukora cyangwa gukoresha kasha y’ibigo bya leta adafite urupapauro rubimwemerera rwatanzwe n’ubuyobozi.
Yongeye kwibutsa abaturage kujya birinda ingaruka zibageraho kubera ibihano bibafatirwa kubera kwishora mu byaha nk’ibi bitandukanye.
Arasaba abaturage kujya batungira agatoki Polisi abo banyabyaha kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Ubu Niringiyimana akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.
Kinyarwanda
English











