Polisi y’u Rwanda ikomeje gukaza umurego mu kurwanya abanyabyaha hirya no hino mu gihugu,ni muri urwo rwego mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Kanama yafashije Niyitegeka Dieudonne usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto(Umumotari) gufata abajura bari bamwambuye Moto ye ubwo yari atwaye uwigize umugenzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superitendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abo bajura bagerageje gukoresha amayeri yose kugira ngo bibe iyo moto ariko ntibyabahira kuko Polisi yahise itabara vuba.
Yagize ati:”Hari ni njoro, umumotari witwa Niyitegeka Dieudonne yatezwe n’umugenzi witwa Nshimiyimana Elisée ufite imyaka 29 bava I Remera mu karere ka Gasabo bagana muri Kicukiro Centre, bageze ku rugo rw’umuntu (igipangu) bahasanga umuntu wigize umuzamu waho, wa mugenzi(Nshimiyimana ) ategeka umumotari guhagarara akava kuri moto.”
Bakimara kuva kuri Moto, wa wundi wari wigize umuzamu ariwe Ntahontuye Fidele yahise afata imfunguzo za Moto azambura umumotari ari nako azamura umuhoro mu mufuka yari afite.
Nshimiyimana na mugenzi we bari bafatanyije umugambi bahise batsa ya moto baragenda.Umumotari nawe atega mugenzi we barabakurikira, kubera ko moto yari yibwe yari ifite lisanse nkeya yahise ibazimana barahagarara nibwo Umumotari wari wibwe moto yabafashe bahagaze batangira kurwana,abaturage bahise batabaza Polisi ihita iza iratabara.
SSP Hitayezu yashimiye abaturage kuba bagize uruhare mu gufata abo bajura kuko yatabaje hakiri kare,yanashimiye abamotari uruhare bagize mu gufasha mugenzi wabo kugira ngo abashe gukurikira abajura.
Yagize ati:”Turashimira abaturage kuba bahise batanga amakuru kandi ku gihe, turabasaba gukomerezaho,ntawabura kandi gushimira uriya momotari wafashije mugenzi we bagakurikira ibisambo.”
Yakomeje asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe ndetse anasaba abamotara gukomeza kugira umutima wo gutabarana.
Niyitegeka Dieudonne yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yamutabaye hakiri kare bakabasha kwambura ibyo bisambo Moto ye.
Yagize ati:”Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba itabariye igihe ikabasha kumfasha kwambura biriya bisambo moto yanjye,sinari kubyishoboza byari bifite umuhoro.Ndashimira akandi n’abaturage bantabarije hakiri kare,ndanashimira umumotari mugenzi wanjye wahise aza akamfasha gukurikira ibi bisambo.”
Nshimiyimana akimara gufatwa yiyemereye ko ubwo bujura yari yabugambiriye kandi ko yari asanzwe abukora we na mugenzi we ariko we yahise acika ubu aracyashakishwa.Yavuze ko no mu minsi ishize bibye mota mu Ntara y’Amajyepfo bakaza kuyigurisha mu Mujyi wa Kigali ariko nabwo iyo Moto yahise ifatwa.
Kugeza ubu Nshimiyimana Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranweho icyaha,ni mugihe hagishakishwa uwo bari bafatanyije icyaha ariwe Ntahontuye Fidele.
English









