Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro:Abatwara moto biyemeje kubahiriza amategeko y’umuhanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukwakira,2014 abatwara moto bo mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no kunoza umwuga wabo.

Inspector of Police (IP),Hamdun Twizeyimana, umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage   mu karere ka Kicukiro  agirana inama n’abamotari bagera kuri magana atatu yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda murwego rwo kwirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu n’ibintu byabo.

IP Twizeyimana akaba yarasabye abo bamotari bibumbiye mu ishiyirahamwe rya COCHATAMOKO) ko bagomba kwirinda uburangare igihe batwaye moto, bakirinda kuvugira kuri telephone, bakirinda umuvuduko ukabije  kandi bakirinda kuvanga abagenzi  n’imizigo.

Yabibukije kandi ko batagomba gutwara ibinyabiziga igihe cyose badafite ibyangombwa bibibemerera, birimo uruhushya rwo gutwara, icyemezo cyo gutwara abantu n’ibintu,ubwishingizi n’ibindi.

Yakomeje ababwira ko bagomba kujya bagira amakenga y’abantu batwara kuko mubo batwara harimo n’abanyabyaha bityo uwo baketse bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano.

Yanenze bamwe muri bagenzi babo bishora mu gupakira ibiyobyabwenge birimo urumogi kanyanga ,bamwe bakaba banishora mu kubinywa ari nabyo bituma bashobora gukora andi makosa nk’urugomo, ubujura, gufata abana n’abakobwa kungufu ,ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi.

Jean de Dieu Twizeyimana, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abo yavuze ko inama yabagiriye akamaro kuko yabibukije uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati” Dukora ubucuruzi kubera ko aho dukorera  hari umutekano, akaba ariyo mpamvu dukwiye kugira uruhare mu kuwubungabunga no gutanga amakuru kandi tukayatangira ku igihe”