Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro:Abaturage barashimirwa gufatanya n’inzego z’umutekano kuzimya inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bo mu kagari ka Rukatsa,umurenge wa Kagarama,mu karere ka Kicukiro, gufatanya n’inzego z’umutekano kuzimya inkongi z’imiriro yari yafashe ishyamba rifite hegitari ebyiri riherereye muri kariya kagari.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt.of Police (SP),Modeste Mbabazi, yavuze ko abana babiri bari mu kigero cy’imyaka icumi na cumi n’umwe ari bo  bakekwa kuba ari bo bateje iyo nkongi.

Yagize ati,"Bene izi nkongi ziterwa akenshi n’abantu bata ibisigazwa by’amatabi baba barimo kunywa nyuma bagata ibyo bisigazwa mu byatsi bityo umuriro ukagenda ukwirakwiza kugeza ubwo wangije ishamba.

Yanavuze kandi ko, inkongi z’imiriro zikunze kwibasira amashyamba nanone ziterwa n’abantu batwika ibyatsi mu mirima abandi nabo bagatwika inzuri bagirango bazabone ubwatsi bw’amatungo igihe imvura iguye.

Supt. Mbabazi yakomeje agira ati,"Gutwika amashyamba n’ukwangiza ibidukikije,bigira ingaruka mbi ku binyabuzima byari biyarimo no ku bukungu".

Yakanguriye abantu kwirinda kujugunya ikintu cyose cyaka, harimo isigara n’imyambi w’ikibiriti no kwihutira kuzimya vuba ahahiye ariko na none bakamenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo babe bakwunganirwa mu gihe inkongi irenze ubushobozi bwabo.