Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Yafatanywe moto bikekwa ko yibwe

Twagirayezu Desiré afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro nyuma yo gufatanwa moto ifite nomero za purake RC 756 Y bikekwa ko yibwe.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatiye iyi moto mu rugo rwa Twagirayezu mu kagari ka Kagasa, mu murenge wa Gahanga ku itariki 10 Gicurasi uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko ubwo Twagirayezu yafatanwaga iyi moto  yasabwe kwerekana ibyangombwa byayo arabibura ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

SP Mbabazi yavuze ko iyi moto nayo ibitse kuri iyi sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane nyirayo, uko n’abagize uruhare mu kuyigeza aho yafatiwe.

Yashimiye kandi asaba abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya moto ikekwa ko yibwe no gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Yagize ati:"Abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba. Hari imirimo myinshi umuntu yakora aho kwiba."

SP Mbabazi yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.

Yabakanguriye kandi  gukaza amarondo  kugirango bakumire ibyaha no gufata ababikoze kandi abasaba  kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma birwanywa no gukumirwa.