Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Yafashwe akoresha amafaranga y’amiganano

Sindayigaya Thomas w’imyaka 33 niwe wafatiwe mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro nyuma yo kugura isukari akishyura inoti y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) y’amiganano.

Sindayigaya yafashwe na Polisi kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umuturage wacuruzaga akaza guhabwa ayo mafaranga na Sindayigaya.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Sindayigaya yagiye muri butike ya Habimana kugura isukari  yishyura inoti y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu  ariko nyuma biza kugaragara ko yari amahimbano.

Yagize ati “Sindayigaya yishyuye inoti nshya ariko itera amakenga Habimana arashishoza neza ndetse ahamagara abandi bamufasha kuyitegereza basanga ari impimbano.”

CIP Kayigi yakomeje avuga ko  bahise bahamagara Polisi ifata Sindayigaya, nyuma yo kumufata basanze mu mifuka ye afitemo  izindi noti 2 z’ibihumbi bitanu nazo z’impimbano.

Sindayigaya yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gukangurira abantu kujya bitondera amafaranga mashya bahawe kuko hari ubwo haba harimo amiganano.

Yagize ati “Muri iyi minsi hari abantu badukanye umuco mubi wo gukora amafaranga, turasaba abantu kujya babanza bagashishoza ku mafaranga mashya bahawe cyane cyane inoti z’ibihumbi 2 ndetse n’ibihumbi bitanu.”

Akomeza avuga ko Polisi yatangiye ibikorwa byo gushaka no gufata abantu bose Bigana  amafaranga.

Tariki 03 Mutarama uyu mwaka  nabwo Polisi yafashe abasore 3 bari mu nzu  icumbikira abagenzi (Logde) bakora  amafaranga y’amahimbano.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).