Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafatanye umusore w’imyaka 28 y’amavuko, ibihumbi 23Frw y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura umucuruzi akoresheje amwe muri ayo mafaranga.
Yafatiwe mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Rwampara, mu murenge wa Kigarama ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira, nyuma yo kwishyura ibyo yari amaze kwaka uwo mucuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi.
Yagize ati: “ Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi wo mu kagari ka Rwampara, ko hari umusore uje akamwaka inzoga, mu gihe cyo kwishyura ngo agende, inote ebyiri z’igihumbi yari amuhereje, azitegereje asanga ni inyiganano. Abapolisi barahageze bamusatse basanga afite n’izindi note 21 z’igihumbi na zo z’inyiganano niko guhita atabwa muri yombi.”
Yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, hamenyekane inkomoko yayo, anakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
SP Twajamahoro yashimiye umucuruzi washishoje kandi akihutira gutanga amakuru yatumye ucyekwa ahita afatwa, akangurira n’abandi kujya bitegereza neza igihe bahawe inoti cyane cyane izikiri nshyashya basanga ziteye amakenga bakabimenyesha Polisi.
Yaburiye abagifite umugambi wo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano kubicikaho kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.
SOMA NA: HUYE: Abantu babiri bafatanywe ibihumbi 65Frw y’amiganano
Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
Kinyarwanda
English











