Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Urubyiruko ruri mubiruhuko rwashishikarijwe kwitandukanya n’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ifatanyije n’umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika World Vision, kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga  bahurije hamwe urubyiruko rugera kuri 200 ruri mu biruhuko mu mirenge ya Nyarugunga na Kanombe babaha ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Uru rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 13 na 18 ruri mu biruhuko, rukaba rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu kiganiro bahawe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kicukiro Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, yibukije uru rubyiruko amoko y’ibiyobyabwenge kugirango abaturanyi cyangwa abavandimwe babo nibabitahana bajye bahita batanga amakuru, abasobanurira ingaruka z’ibiyobyabwenge, haba k’ubikoresha no kuri bagenzi be.

IP Twizeyimana yakomeje abwira urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge biteza umutekano muke kuko uwabifashe bituma akora ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana n’abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi bikorwa by’urugomo.

Yasoje asaba uru rubyiruko gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose ghungabanya umutekano ndetse bakibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti crime Clubs).                       

Uwari uhagarariye World Vision Bigabo John, yavuze ko bafatanyije na Polisi y’u Rwanda bateguye ibi biganiro ku rubyiruko ruri kuva ku myaka 13 kugera kuri 18, kugirango barukangurire kwirinda ibiyobyabwenge hakiri kare, ndetse bategure urubyiruko ruzima rwo mu gihe cyizaza.

Rumwe mu rubyiruko rwari muri ibi biganiro, rwavuze ko bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bakaba biyemeje gushishikariza abo bazi babinywa haba mu mashuri cyangwa mu miryango iwabo kubireka.