Urubyiruko rugera kuri 1006, ruri hagati y’imyaka 17-20, rwiga mu bigo 481 mu gihugu hose rwahawe ikiganiro kandi rwungurana ibitekerezo na Polisi kugira ngo hafatwe ingamba nshya zo kurushaho gukumira ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Ni ikiganiro baherewe mu ishuri rya Essa Nyarugunga, riherereye mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro, ahateraniye ihuriro ryabo ry’iminsi itanu rwiswe Vision Conference, rikaba ryarateguwe n’umuryango witwa Youth Impact Mission Rwanda, rikaba ryaritabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi rwiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Mu kiganiro yabahaye ku italiki ya 6 Ukuboza, IP Hamdun Twizeyimana, ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, yabasabye kuba umusemburo w’iterambere ndetse bakanaharanira gushishikariza urundi rubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
IP Twizeyimana yabwiye uru rubyiruko kuri bimwe mu byaha bikunze gukorwa mu gihugu birimo gufata ku ngufu abana b’abakobwa gukubita no gukomeretsa , ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi abahugura ku bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.
Yasanishije ibi byaha no kuba ababikora usanga baba bafite ubujiji cyangwa kwica amategeko nkana maze agira ati, “Ntabwo byumvikana uburyo umubyeyi cyangwa undi ushinzwe kurera ashobora gufata kungufu umwana we yibyariye, ibi n’amahano, ntabwo bikwiriye ndetse n’amategeko y’u Rwanda arabihanira”.
Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.
Yababwiye ati:"Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge."
Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zabyo, IP Twizeyimana yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.
Nkotanyi Peter uhagarariye uru rubyiruko, yavuze ko iyi nama yababereye ingirakamaro, kuko bongeye kwibutswa inshingano zabo, ibi bikaba kandi nkuko yakomeje abyivugira bibaha umwete wo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati, “Bwari uburyo bwiza kuri twe, turumva dutewe ishema no kuba twaje hano tukaganirizwa ndetse tukanibutswa inshingano zacu n’ubuyobozi , Polisi ndetse n’abandi bayobozi , turumva bidushimishije ndetse biranaduha imbaraga n’ umurava wo gukomeza kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha”.
Kinyarwanda
English











