Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Urubyiruko rugera kuri 450 rwibumbiye mu muryango wa (NFF) rwahawe ibiganiro ku icuruzwa ry’abantu no kwirinda ihohoterwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza urubyiruko rwi bumbiye mu muryango witwa Ndayisaba  Fbrice  Foundation (NFF) rwahawe ibiganiro ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ,kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.Iki kiganiro kikaba cyari gifite insanganya matsiko  iria iti ”Turwanye icuruzwa ry’abana bato,abana nibo Rwanda rw’ejo”.

Uyu muryango wa NFF wagiyeho ushinzwe na Ndayisaba Fabrice  mu rwego rwo kugirango ufashe urubyiruko rwo kurangarira mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko biyobya urubyiruko ubu uyu muryango ukaba ufite abanyamuryango baru hagatiya 450 na 500 bagizwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka  5 kugeza kuri 18.

Ibi biganiro byabereye  mu cyumba cy’inama cy’ishurirya IPRC mu murenge wa Niboye, akagari ka  Gatarebakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge ,n’icuruzwa ry’abantu risigaye rigaragara muri iyiminsi.

Ibi biganiro kandi bikaba byitabiriwe na Meya w’akarere ka Kicukiro Paul Jules  Ndamage wari n’umushyitsi mukuru, Chief Superintendent Emmanuel Ngondo wari uhagarariye Polisi,hari kandi nuhagarariye Transparance Rwanda,abagize ubuyobozi bw’ishuri rya rya IRPC.

Chief Superintendent Ngondo yabasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge maze abasaba kujya birinda abashora mubiyobya kuko bibicira ubuzima kuko bituma bacikiza amashuri abandi bayara imburagihe,yaba sabye kujya batanga amakuru aho bakeka ibiyobyabwenge.

Yasabye urwo rubyiruko kwirinda abantu babashuka ko bagiye kubashakira amashuri hanze cyangwa akazi keza hanze haze y’igihugu bagerayo bagasanga ibyobababwiye bitandukanye nibyo babaizezaga,akenshi bakabashora mu mirimo ivunanye  abandi bakabashora muburaya.

Umuyobozi w’akare  Paul Jules  ndamage yasabiye Polisi byimazeyo kuruhare igira rwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Yakomeje abasaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza, anabasaba ko bakwita ku masomo bityo kugirango bazavemo, abanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye ndetse buzanafasha guteza imbere igihugu cyabo.

Yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya bahanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano.

Ikigikorwa kikaba cyashojwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’ishami rya Polisi rishinzwe ubujyenzacyaha (CID) urangira ikpe ya Polisi ishami rya CID ritsinze ibitego 3-1.