Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Urubyiruko rugera ku 102 rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi rwiga mu mashuri abanza,ayisumubuye naza kaminuza ruri mu mahugurwa  ku kigo cy’amashuri cya APADE bahawe ibiganiro ku kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge.

Ubwo baganiraga n’umuyobozi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage muri ako karere uzwi ku izina rya (DCLO) Inspector of  Police Hamdun Twizeyimana asabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Yaasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yababwiye ko  umutekano utareba gusa inzego z’umutekabo maze asaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.

Pasiteri Jean Paul Mugabe wari uyoboye urwo rubyiruko yashimiye  Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rw’abadivantisite b’umunsi wa 7.

Kuri we, ngo  arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi ngo kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Yongeyeho  ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye yavuze ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Pasiteri Mugabe  yakomeje avuga ko aba banyeshuri basanzwe bibumbiye mu itsinda ry’abajiya izi  inyigisho bahakuye zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ndetse n’iribera mungo.