Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabanda muri Kicukiro yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho gusambanya ku ngufu umukozi we wo murugo

Biramahire Clement umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Nyakabanda riherereye mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro, ejo tariki ya 29 Nzeri, yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho gusambanya ku gahato umwana w’ umukobwa w’imyaka 15, wa mukoreraga iwe mu rugo.

Ubwo yerekwaga abanyamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, uyu mugabo yanze kugira icyo atangaza gusa akavuga ko azagira icyo avuga mu rubanza.

Biramahire w’imyaka 34, kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe polisi ikomeje iperereza.

Nkuko Superintendent Modest Mbabazi, umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, ngo uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma yuko uwo mwana bivugwa ko yasambanije ku ngufu abibwiriye umuturanyi nyuma nawe akaza kubimenyesha Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.

Sup Mbabazi yanenze icyo gikorwa avuga ko bigayitse kandi ko bitumvikana ukuntu umuntu w’umurezi ndetse wari ukwiye kuba urugero atinyuka gukora bene kiriya cyaha.

Yasabye abanyarwanda kujya bihutira gutabaza Polisi bakoresheje imirongo yayo ya telefoni itishyurwa ya, 3512 na 112, igihe hari amakuru bafite kuwaba acyekwaho gukora ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha.  

Ingingo ya 192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo icyha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’ umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano,ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100,000 kugeza ku 500,000.