Kuri uyu wa 22 Kanama kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro herekanywe abagabo bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bitandukanye, harimo iby’umuntu umwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu.
Kuri uyu wa kane ubwo Polisi yahabwaga amakuru ko mu muyji wa Kigali habaye ubujura bw’ibyuma by’umuziki,yahise yerekeza mu rugo rw’uwitwa Tuyizere Jean Claude bakunze kwita Mukundabantu maze aza ahabasanga afite ibindi byuma avuye kwiba.
Ibyo yafatanywe ako kanya yari avuye kubyiba ku mugabo witwa Masozera Diogene wanavuze ko ibi bikoresho bye byari byibwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu.
Nk’uko Tuyizere w’imyaka 18 wiyemerera ubu bujura abyiyemerera, avuga ko babukora bifashishije igikoresho bita ijeki (jack) mu gutazura za griyaje (grillage) z’amadirishya..
Tuyizere yemera icyaha akanagisabira imbabazi akanavuga ko ndetse arekuwe yahita aca ukubiri n’ubujura ngo akajya kwihangira umurimo wamuteza imbere.
Hanafashwe kandi Rwahigi Jean de Dieu, we akaba yarafatanywe televiziyo esheshatu, akaba akekwaho gukora ubucuruzi bw’ibi bikoresho byibwe ,atangaza ko asanzwe ari umukomisiyoneri, akaba agura ibikoresho we yita ibya macye akabisubiza.
Undi wafashwe ni mushoferi witwa Umenyababo Jean Baptiste nawe akaba akekwaho gukorana n’aba bajura, dore ko yafashwe atwaye Tuyizere wiyemerera kwiba ibi bikoresho.
Aba basore bose bakurikiranyweho ubujura bwa televiziyo umunani, harimo ebyiri nini bakunze kwita “Flat Screen”, amaradiyo manini abiri, lecteur esheshatu, na za decoders.
Nyuma yo kwerekana aba bakekwaho ubujura, Polisi y’u Rwanda yasubije Masozera Diogene bimwe mu bikoresho bye, akaba yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aya magambo:”Ndashimira ubwitange bwa Polisi y’u Rwanda kuko yakoze uko ishoboye ngo ibikoresho byanjye biboneke.N’ubundi nari nizeye ko bizaboneka”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. Mbabazi Modeste arakangurira abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru y’aho bakeka ubujura, aho yagize ati:”Biba umuturanyi ugaceceka, ejo akaba ari wowe biba”.
Supt. Mbabazi akaba asaba kandi abantu kwirinda kugura ibyo babonye byose bita ibya macye, kuko ufashwe waguze igikoresho kibwe ubarwa nk’umufatanyacyaha mu bujura.
Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko uhamwe n’ubujura buciye icyuho bwo gufungura no kumena amazu y’abandi ahanishwa ibihano by’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’ibyo yibye.
Kinyarwanda
English











