Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Umurenge wa Kigarama bashyizeho ingamba zo kurushaho kubumbatira umutekano

Ububuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwagiranye inama n’abayobozi b’umurenge wa Kigarama uburyo barushaho kubumbatira umutekano bavugurura inzego zishinzwe kwicugira umutekano zirimo amarondo.

Bwana Jean Bosco  Kaboyi umuhuzabikorwa w’umurenge yabwiye abari mu nama ko umutekano wifashe neza mu murenge ayoboye no mugihugu muri rusange kandi ko ntanushobora kuwuhungabanya.

Yasobanuye ko ibyo byagezweho kubufatanye n’abaturage hamwe n’inzego z’umutekano nka Polisi ndetse n’abafatanya bikorwa nabo bakaba baragize uruhare mu kugirango umutekano ugerweho mu murenge wa Kagarama.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kicukiro Florence Uwayisaba wari witabiriye iyo nama yishimiye ubufatanye burangwa hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “ Buriwese agomba kugira uruhare muri gahunda yo kubungabunga umutekano ,bakarushaho kubahiriza gahunda za Leta.”

Yakanguriye abaturage gukomeza kwicungira umutekano barushaho gukaza amarondo aho batuye mu tugari n’imidugudu, birinda ibihuha ahubwo bakarushaho gukora bakarwanya ubukene bitabira na gahunda y’ubwisungane mubuvuzi.

Assistant Inspector of Police (AIP), Gilbert Nsengiyumva ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kubikoresha kuko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibyaha binyuranye harimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore ku ngufu n’abana n’ibindi byaha.

Yabasabye gukomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano bakarushaho gutangira amakuru ku gihe kugirango habeho kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.