Polisi mu karere ka Kicukiro yafashe umugabo witwa Niyitegeka Innocent w’imyaka 57, uyu mugabo akaba akurikirinyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 5.
Uregwa iki cyaha, yafashwe ejo tariki ya 3 Nyakanga, afatirwa mu murenge wa Kanombe akagali ka Busanza, aho yari amaze gusambanya uyu mwana. Kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.
Niyitegeka yatawe muri yombi nyuma yaho nyina w’umwana ndetse n’abaturage bamukekeye nyuma bakanaza kumenyesha Polisi.
Umwana wasambanyijwe yahise ajyanywa ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, superintendent Modest Mbabazi, yanenze uwakoze aya mahano, avuga ko iki ari igikorwa cya kinyamanswa kandi ko abakora bene ibi byaha batagomba kwihanganirwa nagato.
Sup Mbabazi yagize ati, “gusambanya umwana n’icyaha kandi gihanywa n’amategeko y’u Rwanda. Iki n’icyaha kibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ningombwa ko abanyarwanda aho batuye hose bahagurukira rimwe kukirwanya dore ko kivutsa ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.”
Yashimye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya no gukumira bene ibi byaha, bazirikana guhanahana amakuru ku gihe n’inzego n’ubuyobozi bw’ibanze n’izu umutekano bityo kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Ingingo yi 190 yo mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko,gusambanya umwana ni imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.
Ingingo ya 191 y’iki gitabo yo iteganya ko, umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko.
Kinyarwanda
English











