Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Umucuruzi yafatanwe amacupa 73 arimo amoko atandukanye y?amavuta ahindura uruhu

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n?ibindi byaha bafashe uwitwa Minani Janvier w?imyaka 30. Yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena afatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Karembure afatanwa amacupa 73 arimo ubwoko butandukanye bw?amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

Minani avuga ko yari amaze amezi atatu acuruza ayo mavuta ariko yari amaze ibyumweru bibiri amenye ko ayo mavuta atemewe mu Rwanda.

Ati? Mu byumweru bibiri bishize nibwo namenye ko aya mavuta atukuza uruhu atemewe, nashakaga kumara aya bamfatanye ngahita mbireka. Hari abagore bagenda bayacuruza rwihishwa, baraza bakakwegera bakakubwira ko bafite imari bacuruza ni gutyo nayabonaga nkayagura, ariko nabonaga uburyo bayacuruza nkagira amacyenga mpita mfata icyemezo cyo kuba mbihagaritse.?

Minani avuga ko abikuyemo isomo aramutse  ababariwe atazongera kuyacuruza, yakanguriye n?abandi bacuruzi bayafite kuyareka.

Yagize ati? Ndamutse mbikize irya none nayacikaho sinzongere kuyacuruza. Ndagira inama n?abandi bacuruzi bakiyafite kuyareka bagashaka ibindi bacuruza byemewe n?amategeko.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi gutahura abantu bacuruza ariya mavuta. Yakanguriye n?abandi baba bagicuruza ayo mavuta ndetse n?abagenda bayakwirakwiza ko babireka kuko bazajya bafatwa babihanirwe.

Ati?Polisi imaze iminsi ikorana n?izindi nzego ndetse n?abaturage  mu bikorwa byo kurwanya abantu bacuruza amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo. Ntabwo tuzigera ducika intege tuzakomeza tuyarwanye aho ari hose, niyo mpamvu dukangurira abagicuruza aya mavuta ko babicikaho bagashaka ibindi bacuruza byemewe n?amategeko.?

Yibukije abaturarwanda ko inzego z?ubuzima zagaragaje ko ariya mavuta agira ingaruka ku buzima bwa muntu kuko uyisize ahita ahindura uruhu rwe agatukura cyane.

Ati? Mu Rwanda hari amoko  agera ku 1,342 y?amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw?uyisize. Ishami ry?umuryango w?abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n?umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.?

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.