Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Twagirayesu akurikiranyweho gukora kashe no kuzikoresha mu buryo butemewe n’amategeko

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro hafungiye umugabo witwa Twagirayesu Laurent w’imyaka 38, akaba akekwakwaho gukora kashe z’ibigo bitandukanye no kuzikoresha mu buryo butemewe n’amategeko.

Twagirayesu akaba yararangije amashuri makuru ye mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KST), akaba yafatanywe kashe z’ibigo by’amashuri bitandukanye, n’ibindi bigo nka Hoteli Serena,n’ iy’akarere ka Rubavu aho yajyaga atanga serivise za noteri.

Twagirayesu yiyemerera ko yari afite aho akorera mu rugo iwe, akaba avuga ko yari anafite ibigo by’ubwubatsi bya MEDICAN na EPEFOC, akaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Spt.) Modeste Mbabazi s yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe byavuye ku makuru yatanzwe n’umugore we, kuko aho amariye gusanga kasha nyinshi mu rugo, yaketse ko umugabo we yaba akora ibikorwa bitemewe n’amategeko.