Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, ku itariki 19 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abaturage bagera kui 210 bo mu mirenge ya Kigarama na Masaka y’akarere ka Kicukiro, ibigisha ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zabyo, uko babyirinda n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira, ndetse n’ingamba mu guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ikiganiro cyabereye ku biro by’umurenge wa Kigarama, cyayobowe na AIP Emmanuel Mashami , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage bo muri uwo murenge hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha akaba yabasobanuriye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yaratanze urugero rw’umugabo cyangwa umugore ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.
AIP Mashami yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ko Polisi y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gushyigikira uukangurambaga “He For She” bukangurira igitsina gabo gufasha no gushyigikira umugore muri byose btyo nabo batagomba gusigara inyuma mu gushyira mu bikorwa ibisabwa n’ubwo bukangurambaga kuko ari nabob a mbere babwungukiramo, n’igihugu muri rusange.
Yababwiye ati:"Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntizigera gusa ku warikoze n’uwarikorewe ahubwo zigera no ku miryango yabo bombi. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze."
AIP Mashami yongeyeho ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri ku isonga mu biritera ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi birinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa cyangwa yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora.
Ibi biganiro bikaba byari byitabiriwe n’abagize amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha, abavuye mu Nama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’abo mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko bo muri iriya mirenge.
Kinyarwanda
English











