Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yu Rwanda ifunze umugabo wiyitirira akazi adakora akanaka ruswa

Ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 26 Ugushyingo 2015, mu kagari ka Cyimo, mu murenge wa Masaka, Polisi ihakorera yataye muri yombi umugabo witwa Mwumvaneza Charles w’imyaka 29, ukomoka mu mudugudu wa Mboneko, akagari ka Buhoro, mu murenge wa Gishyita, akarere ka Karongi, akaba akurikiranyweho  kwiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire no kwaka ruswa abaturage.

Uyu mugabo usanzwe udafite akazi kazwi akora, ngo yaje  mu kagari ka Gako,  muri uyu murenge,  aho abafundi bubakaga inzu y’uwitwa  Ufitinema Gisele, abasaba icyangombwa kibemerera kubaka, nabo bamubwira ko nyir’inzu adahari ariko bamuha nimero ze za telefoni  ngo bivuganire.

Yahamagaye uyu mugore maze amubwira ko ari umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, amaze guhagarika abakozi be kuko yubatse mu buryo butemewe n’amategeko, ko ariko azanye ibihumbi 150,000 y’amanyarwanda, bakumvikana agakomeza akubaka.

Madamu Ufitinema, kuko mbere yo kubaka yari yaratse icyangombwa ku murenge wa Masaka, yihutiye kumenyesha urwego rwari rwakimuhaye arirwo ku murenge, hagati aho yemereye wa mugabo ko afite ibihumbi 100,000 gusa. Bahise bamenyesha Polisi ikorera kuri uyu murenge ko uyu mugabo arimo kwaka  ruswa.

Mu mwanya wo guha wa mugabo ibihumbi ijana ya ruswa, Polisi ihakorera yahise itabara , imusangana icyangombwa cy’akazi (badge) cy’Umujyi wa Kigali kiriho ifoto ye ariko hariho amazina atari aye (Nkurunziza Charles), ihita imuta muri yombi.

 Akimara gufatwa kandi, yasanganywe urupapuro rumufungura rwo ku italiki 10 Ugushyingo 2015, ku cyaha nk’iki yari yakoreye mu murenge wa Bumbogo , mu karere ka Gasabo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka mu gihe iperereza rikomeje.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi y’u  Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yemeje aya makuru, akomeza avuga ko uyu nugabo agikorwaho iperereza kuko hakekwa ko hari n’abandi yaba yaratse ruswa muri ubwo buryo.

Aragira inama abantu  yo gukura amaboko mu mufuka bagatungwa n’ibyo bavunikiye aho gushaka indonke ziciye buryo butemewe n’amategeko kuko bizajya bibagiraho ingaruka mbi.

Ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ko  Kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri , umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).