Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bakekwaho gutanga ruswa

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 11 n’umugore umwe bakekwaho ibikorwa bitandukanye  byo gutanga ruswa. Abantu 9 ni abafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakaba biganjemo abatwara ibinyabiziga.

 Aba bakaba batwara imodoka zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo, bakaba baratawe muri yombi mu gihe batangaga ruswa kubera ko  ibinyabiziga byabo nta byangombwa byari bifite cyangwa se nabo ubwabo badafite ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga. Bakaba barafashwe na Polisi bagerageza gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri kuzamura kugira ngo boroherezwe.

Abandi babiri bo bafashwe bagerageza gutanga ruswa mu gihe bakoreshaga impapuro z’impimbano barimo gusaba inguzanyo muri banki. Undi nawe yafatiwe muri ruswa akaba yari ashinzwe gutanga amasoko ya leta aho yakoreraga. Bose bakaba barafashwe mu minsi ishize muri Kigali ndetse no mu gihe bari mu kazi kabo bagana mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Céléstin Twahirwa akaba avuga ko kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda imaze gufata abashoferi 158 bagerageza gutanga ruswa nyuma y’uko batujuje ibisabwa mu gutwara ibinyabiziga.  CSP Twahirwa akaba akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa ku buryo uyitanga ndetse n’uyihabwa bose bagomba kubihanirwa. Kuri iyi ngingo, yavuze ko hari n’abapolisi bagiye bagaragara  muri ibyo bikorwa bigayitse, nabo bakaba barahawe ibihano bitandukanye byaba gukurikiranwa n’amategeko asanzwe ndetse no kwirukanwa muri polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba asaba buri wese gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego kurwanya ruswa kubera ko igira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Aba bafatiwe muri ibi bikorwa bya ruswa, icyaha nikiramuka kibahamye bashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugera kuri 5 nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.