Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yasabye urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha

Abanyeshuri nabo kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo abo batuye ndetse no ku ishuri aho biga. Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorere mu Mujyi wa Kigali, ubwo ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa bya community policing ndetse na Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali bahuraga n’urubyiruko rugera kuri 296 rwo mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kanama.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe ubukungu madame Florence Uwayisaba yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, ngo  arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi ngo kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe ubukungu yakomeje avuga ko umutekano utareba gusa inzego z’umutekabo. Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.

Abel Iyamuremye, ni umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kagarama, yavuze ko ibiganiro nk’ibyo hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo. Abel Iyamuremye yakomeje avuga ko aba banyeshuri basanzwe bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ibyaha ku mashuri yabo, akomeza avuga ko inyigisho bahakuye zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege wari uri muri ibyo biganiro, we yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo. Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Abo banyeshuri bagejejweho ibiganiro bitandukanye birimo;uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana,icuruzwa ry’abantu n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.