Ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama, bakoze umukwabu wo gusaka no kwangiza ikinyobwa kizwi nka Kargazok cyari kimaze iminsi cyangiza ubuzima bw’abaturage muri ako karere.
Ni muri urwo rwego mu kabari k’umugabo witwa Hitarurema Joel w’imyaka 36 wakoreraga mu murenge wa Nyarugunga, hafatiwe litiro zirenga 700 z’icyo kinyobwa zari mu ndobo 22, hakaba hanafatiwe n’umugore we witwa Utamuriza Alice.
Hitarurema akaba yatangaje ko ikinyobwa cya Karigazok gikorwa mu isukari, amajyani n’icyayi bivanzemo n’umusemburo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya ari naho hakomoka iri zina rya Karigazok.
Akaba yakomeje avuga ko iki kinyobwa kivangirwa mu ndobo kikamaramo iminsi cumi n’itanu kikabona kunywebwa kandi kikaba kinamara amezi atatu ku isoko.
Umwe mu baturage bari aho igikorwa cyo kwangiza iki kinyobwa cyabereye Mukashyaka Regine, yavuze ko yari asanzwe anywa Karigazok kandi akaba yari yarayisimbuje ibindi binyobwa, ariko akaba yumvaga kimutera ibibazo aho yagize ati:”Najyaga nywa Karigazok ntazi uko kengwa, ariko umwanda mbonye gitegurwamo, gishobora kuba cyaratwanduje indwara, najyaga nkinywa nkarara ntasinziriye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Murebwayiye Alphonsine, yashimiye abaturage batanze amakuru y’umwanda ugaragara mu gutunganya iki kinyobwa, akomeza abasaba gukomeza kujya batangira amakuru kugihe kandi bagakomeza gukorana ninzego z’umutekano mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo n’uw’ubuzima bwabo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi yibukije abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’inzoga z’inkorano, aho yagize ati:” Ibinyobwa nk’ibi byangiza ubuzima bw’abaturage, urebye umwanda ugaragara muri iki kinyobwa turakangurira abanyarwanda kunywa ibinyobwa bazi neza uko biteguwe kugirango barinde ubuzima bwabo”.
Spt. Mbabazi akaba yavuze ko bagiye gufata litiro imwe y’iki kinyobwa, bakajya gupimisha ubuziranenge bwacyo muri Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Yasoje avuga guha ibinyobwa bifite umwanda nk’uyu abaturage bifatwa nko kuroga, aho yavuze ko kuroga ari uguha uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo.
Kuroga bikaba bihanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 144 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u rwanda .
Kinyarwanda
English











