Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yakoze umukwabu, ifata abantu batandukanye barimo abakekwaho ubujura, abasabiriza, n’abandi banyabyaha batandukanye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police(CIP) Andre Hakizimana yavuze ko abafashwe bafatiwe mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, kandi ko ari gahunda Polisi y’u Rwanda ifite yo guhashya inkozi z’ibibi
Akaba yagize ati:” ntituzihanganirababakora ibi bikorwa, kuko abenshi mu bafatirwamo baba ari inzererezi kandi abenshi bafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi nko kwambura amasakoshi abagore n’abakobwa, kwambura abantu za telefoni, kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu ngo, ibi byose byangiza ndetse bikanahungabanya umutekano w’abaturage, ibi rero Polisi y’u Rwanda ikaba itabyihanganira”.
Polisi y’u Rwanda ikaba abaturage kugira uruhare mu rugamba rwo kubaka igihugu, bagafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage werekana abagizi ba nabi dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo, ndetse bakagira umutima wo gutabarana no gutabariza.
Ikindi cyatuma ibi byaha bigabanuka ndetse bigacika, ni ugukora amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano, baramuka babonye aho icyo cyaha kiri gukorerwa cyangwa bakumva abo bagizi ba nabi bari gucura umugambi w’aho bari bukore icyaha bagahita bamenyesha inzego z’umutekano ziri hafi. Zaba ntazihari bagahamagara kuri nimero itishyurwa y’ 112, ndetse n’izindi nomero za Polisi ihegereye, icyaha kikaburizwamo, bagahita batabarwa mu gufata abo bagizi ba nabi mu cyuho.
Polisi y’u Rwanda kandi iributsa abaturage ko mbere yo kuryama cyangwa kugira aho bajya ku manywa, kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, nijoro kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite, bakanihutira gutabaza mu gihe batewe n’abo bagizi ba nabi.
Polisi y’u Rwanda ikaba kandi ikangurira buri wese kwitabira umurimo kuko mu gihe umuntu ari mu kazi runaka, yiteza imbere we ubwe, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Polisi y’u Rwanda kandi ikomeje gusaba urubyiruko by’umwihariko gukora imirimo yababyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye icyuya, byanatuma bashyira mu kaga ubuzima bwabo.
Kinyarwanda
English











