Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro :Polisi yakoze umukwabu ifata abanyabyaba batandukanye

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro imenye amakuru ko mu duce tumwe na tumwe hari abagizi ba nabi bitwikira urukerera cyangwa ijoro bagatega abantu bakabambura ibyabo abandi bakinjira mu mazu y’abantu bakiba bimwe mu bikoresho byo mu nzu, mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukwakira 2014, Polisi yakoreye umukwabu mu kagari ka Nyakabanda umurenge wa Niboyi ifata abantu 21, bakekwa muri ibyo bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi.

Mu bafashwe harimo abakora abatega abagore bakabambura amasakoshi yabo, Telefoni zigendanwa, abandi bakinjira mu nzu bakiba Radiyo, Televiziyo n’ibindi bikoresho byo munzu.

Umwe mu bafashwe witwa Bigirimana Wilson w’imyaka 33 wanafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, naho  abandi bakaba bajyanywe mu kigo cyakirirwamo inzererezi kiri i Gikondo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Superintendent of Police (CSP) Fred Ndoli, yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ndetse anavuga ko abaturage aribo batanze amazina yabamwe mu bafashwe bakoraga ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Yagize ati:”Turashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi, kandi turasaba ko bwakomeza kugirango habeho gukomeza kubumbatira umutekano”.

Yongeyeho kandi ko n’abandi bamenya ko umutekano  atari uwa Polisi gusa, ko ahubwo bagomba kugira uruhare runini mu kugaragaza no gutanga amakuru ku bantu bashobora guhungabanya amahoro n’umutekano w’igihugu muri rusange.