Ibi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yabisabye abaturage b’akagari ka Gatenga ko mu murenge wa Gatenga, ubwo bari bateraniye mu nteko rusange y’abaturage yateraniye mu cyumba cy’inama cy’aka kagari kuwa kabiri tariki ya 8 Gicurasi.
Iyi nteko rusange yitabiriwe na Inspector of Police (IP) Jean Pierre Habyarimana uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu murenge wa Gatenga n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gatenga Muyombe Prosper.
Muyombe yashishikarije abaturage kujya bitabira inteko rusange ari benshi kuko ariho bamenyera uko umutekano mu kagari kabo uhagaze ndetse bakanashakiramo ibisubizo by’ibibazo bihari, anabasaba gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, barwanya ubujura buciye icyuho, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
Aha yaravuze ati:” Umutekano ubumbatiye byose, abaturage mufatanye n’abashinzwe irondo ry’umwuga kurwanya abitwikira ijoro bagatega abantu bakabambura ibyo bafite, dore ko abenshi baba bazwi kuko ari abaturanyi banyu. Ikindi dushyire hamwe turwanye ibiyobyabwenge kuko ahanini aribyo ntandaro y’umutekano mucye.”
IP Habyarimana yabwiye abitabiriye iyi nteko rusange ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano barwanya icyo aricyo cyose cyaza kigamije kuwuhungabanya.
Yaravuze ati:”Uruhare rw’umuturage ni ngombwa mu kubungabunga umutekano. Icya mbere ukabanza kuwugira iwawe, ukawuha umuturanyi wawe, bityo ugakwira aho mutuye, kuko ntiwacungira umutekano abandi usize iwawe wahungabanye.”
Aha yaboneyeho gukangurira abashinzwe irondo ry’umwuga ko bagomba gukunda umurimo bashinzwe, kuko iyo ukoze umurimo uwiyumvamo uwukora neza.
IP Habyarimana yasoje yibutsa abaturage ko bagomba kugira itara ry’umutekano ku ngo zabo, bagatangira amakuru ku gihe y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byahungabanya umutekano, bagasurana bakamenya abasenyewe n’ibiza bakabafasha, ndetse bagashyira hamwe mu kubikumira, ikindi bagaharanira kugira isuku.
Kinyarwanda
English











