Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yahuguye abashinzwe irondo ry'umwuga, bashimirwa uruhare rwabo mu gucunga umutekano

Ku itariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka ubwo hasozwaga amahugurwa y'amezi abiri yahabwaga abashinzwe irondo ry'umwuga bo mu murenge wa Kanombe, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Kicukiro, Niyongabo Jacques yashimiye abo banyerondo, ababwira ko imikorere yabo ari iyo gushimwa.

Ni amahugurwa yatanzwe na Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano, umuhango wo kuyasoza ukaba warabereye mu mudugudu wa Radari, akagari ka Busanza, mu murenge wa Kanombe, uyoborwa na Niyongabo ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo.

Niyongabo yashimye abo banyerondo, kuko udutsiko tw'abanyabyaha twabonekaga muri uwo murenge ubu tutakiharangwa kubera ubufatanye bw'irondo ry'umwuga n'abaturage, bituma uwo murenge uza mu mirenge irangwamo umutekano usesuye.

Yababwiye ati,"Uyu mutekano dufite mukomeze kuwusigasira, dore ko mumaze n'igihe mu mahugurwa, ndizera ko aya mahugurwa hari izindi mbaraga abongereyemo, natwe nk'akarere tuzakomeza kubashakira ibikoresho, ibitabo mwandikamo abafashwe mbere yo kubashyikiriza Polisi, amahugurwa kandi munahemberwe igihe."

SP Ngabo yasabye aba banyerondo kongera imbaraga mu kazi kabo ko kubungabunga umutekano ngo hatagira ikiwuhungabanya.

Yagize ati,"Mu Rwanda dufite umutekano, ariko namwe mugomba gushyiraho akanyu mu kuwubungabunga. Muri iki gihe cy'impeshyi abantu bakunda kuba bari mu bikorwa byo kwidagadura, ugasanga batashye bakererewe, hari ubwo rero abagizi ba nabi bashobora gushaka kubambura ibyabo, mujye muba muri hafi ibikorwa nk'ibyo mubiburizemo."

Yakomeje ababwira ati,"Mu marondo mukora ariko ntimukibagirwe mu nsisiro, kuko abajura bashobora kwitwikira ijoro abaturage bagiye kwidagadura bakabatwara utwabo, ni byiza ko mwajya mwigabamo amatsinda mugakwira hose."

SP Ngabo yakanguriye aba banyerondo kurwanya ibiyobyabwenge agira ati,"Hari inzoga z'inkorano, urumogi n'ibindi biyobyabwenge bikunze kuzanwa mu karere ka Kicukiro bivanywe mu mirenge duturanye yo mu tundi turere. Ni ngombwa rero ko igihe mukora amarondo mwakwibanda ku kurinda imbibi z'umurenge wanyu mukabikumira."

Yasoje abasaba kurangwa n'ikinyabupfura na disipuline, gukora kinyamwuga nk'uko babihuguriwe, kwirinda ruswa no kurangwa n'isuku kuko yuzuzanya n'umutekano.

Aba banyerondo bashimiye Polisi y'u Rwanda uburyo ibegera ikabagira inama, ikanabaha amahugurwa ajyanye n'umwuga bakora ndetse n'amategeko, banizeza abayobozi ko imikorere yabo igiye guhinduka iganisha aheza kubera amahugurwa bahawe.