Ku itariki ya 3 Gicurasi, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Rwampara, mu murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro Polisi yahuguye abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 40 hagamijwe kubongerera ubumenyi mu byo bashinzwe.
Bahuguwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Chief Inspector of police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana wabasabye gukora neza amarondo kugirango babashe gukumira ibyaha.
Yabashimiye umusanzu batanga mu gutuma akarere ka Kicukiro karangwamo umutekano, aho bakumira ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.
CIP Nyirandikubwimana yasabye abakora iyi mirimo kuba intangarugero no guhesha isura nziza umwuga wabo agira ati, "Disipuline n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya akazi ke. Mwirinde ibikorwa bishobora kubatesha agaciro nk’ubusinzi, n’ibindi byose bishobora gutuma mukora akazi kanyu nabi, kandi namwe muheshwe ishema no kuba hari uruhare mugira mu gutanga umutekano muri aka karere."
Yababwiye ko uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano rutuma akarere ka Kicukiro hagaragaramo ibyaha bike, anababwira ko n’ibyo bike bishobora gukumirwa hashingiwe ku kuba bafite ubumenyi bw’ibanze mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Yagize ati," Igihe mufashe umunyacyaha cyangwa uwo mugikekaho mugomba kumushyikiriza inzego zibishinzwe; kandi mujye mugisha inama aho bikenewe kugira ngo musohoze inshingano zanyu neza. Mujye kandi mutangira ku gihe amakuru mubona ko yafasha mu gukumira ibyaha no gufata ababikoze."
CIP Nyirandikubwimana yakomoje ku kamaro ko guhanahana amakuru ku gihe agira ati, "Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru muhawe ajyanye n’ikintu gishobora guhungabanya umutekano; mugomba kuyasangiza izindi nzego bireba kugira ngo zifatanye kugikumira."
Yasoje ikiganiro yagiranye n’abakora iyi mirimo abasaba gukomeza gukora irondo neza, bakanakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
Aba bashinzwe irondo ry’umwuga bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo; bizezwa ubufasha n’inzego zibishinzwe mu kuzishakira ibisubizo birambye.
Kinyarwanda
English











