Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yahuguye abagize Komite zo kwibungabungira umutekano ku gukumira ibyaha

Ku itariki 17 z’uku kwezi, Polisi yahuguye abagize Komite zo kwibungabungira umutekano (Community Policing Committees) bagera kuri 60 bo mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro; ubumenyi bahawe bukaba buzatuma basohoza inshingano zabo neza zerekeranye no gufatanya gukumira ibyaha.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, Manevure Emmanuel.

Mu kiganiro yagiranye na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Pierre Habyarimana yabanje kubashimira uruhare  bagira mu kurwanya ibyaha; ariko na none abibutsa ko nta kwirara kugomba kubaho kuko; uko iminsi ihita indi igataha ari ko abanyabyaha bahindura amayeri kugira ngo badafatwa; bityo ko ubufatanye  hagati y’inzego z’ubuyobozi ndetse n’imikoranire yazo n’abaturage bigomba gukomeza bikanatezwa imbere.

Yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi mu kurwanya ibyaha kuko bituma inzego zifatanya kubikumira; hanyuma abasaba gukangurira abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko.

Yasabye abagize Komite zo kubungabunga umutekano muri uyu murenge (Gatenga) gushyira imbaraga mu gufatanya gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yaragize ati,"Igihe cyose mufashe ijambo mu ruhame mujye mubwira abandi ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye ababinywa; kandi ko bikenesha ababyishoramo kuko iyo bifashwe birangizwa; ubifatanywe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu; mubakangurire kubyirinda; kandi babe abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batungira agatoki Polisi ababikora.

Urwego rwa Komite zo kubungabunga umutekano rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri N° 02/07 ryo mu 2007. Iri Teka ni ryo rigena inshingazo z’abarugize.

IP Habyarimana yagarutse ku myitwarire igomba kuranga abagize uru rwego agira ati,"Umwigisha mwiza atanga urugero rwiza. Nk’abagize Komite zo kubungabunga no gusigasira umutekano, murasabwa kuba Intangarugero n’Indakemwa kuko ari bwo ibyo mwigisha bizahabwa agaciro."

Yababwiye ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; hanyuma abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye bibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha aho biva bikagera.

Manevure yabasabye kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, gusesengura amakuru bahabwa; hanyuma bakayasangiza izindi nzego kugira ngo zifatanye gukumira icyahungabanya umutekano.

Yashimye Polisi ku nama yagiriye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu murenge abereye Umunyamabanga; abasaba gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.