Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yaganiriye n’abanyerondo ku kurwanya Ruswa no kurangwa n’ubunyangamugayo

Ku itariki ya 09 z’uku kwezi, abakora  irondo ry’umwuga bo mu murenge wa Gatenga bahawe amahugurwa ajyanye no kurwanya icyaha cya Ruswa no ku mikoranire yabo n’izindi nzego hamwe n’imyitwarire myiza igomba kubaranga.

Aya mahugurwa yatangiwe ku biro by’uwo murenge, akaba yarateguwe muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Umukuru w’Inkeragutabara mu karere ka Kicukiro, Major Eugene Karasira yasabye abanyerondo kuba intangarugero bakarwanya Ruswa n’ibyahungabanya umutekano byose.

Maj. Karasira yagize ati, "Igihe utagaragaza ubunyangamugayo mu bo washinzwe kureberera, nta na rimwe bazakugirira icyizere. Ni yo mpamvu mukwiye gufata iya mbere mukarwanya Ruswa, haba ku bo mukorera ndetse no kuri mwe ubwanyu. Mugomba kwirinda kwakira ruswa; kandi mukirinda kugaragara no bindi byaha."

Yasoje abashimira uko bitabira akazi, abasaba kurushaho gukunda umurimo wabo no kuwuhesha agaciro bitwara neza nk’izindi nzego z’umutekano, bagashishikarira gukorana bya hafi na zo baziha amakuru kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo bitarahungabanya umutekano.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu murenge wa Gatenga (CLO), Inspector of Police (IP) Jean Pierre Habyarimana yasobanuriye abanyerondo ku byerekeranye no kurwanya Ruswa no ku mikorere ikwiye kubaranga mu kazi kabo.

IP Habyarimana yagize ati,"Turi mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, harimo no gukora ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ruswa. Ni yo mpamvu mbibutsa inshingano zanyu mu kurwanya Ruswa. Ruswa ni inzitizi ikomeye ku iterambere ry’igihugu ndetse no ku mutekano. Ntimugomba kureba ku ruhande igihe mubonye hari ahatangwa Ruswa; ahubwo mukwiye guhita mubigeza ku nzego zibishinzwe zikabikurikirana, kandi mukirinda ko hari uwabagusha mu mutego wo kuyibaha ngo mumuhishire."

IP Habyarimana yakomeje abasaba kurushaho gukorana n’izindi nzego kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo.

Aha yaravuze ati,"Ikindi mbasaba ni ukurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo abo mukorera babagirire icyizere, kandi na bo babashe kubiyumvamo; bityo babasangize ku makuru yabafasha kunoza akazi kanyu neza kuko ntimwakora irondo ry’umwuga igihe mutarangwa n’ubunyangamugayo."

IP Habyarimana yasoje abwira abanyerondo bari bitabiriye amahugurwa ko izindi nzego z’ubuyobozi ziteguye gukorana na bo umunsi ku wundi, abasaba kujya bazibonamo, bakaziha amakuru y’ibyo babona byateza umutekano mucye kimwe n’ibindi byabangamira imibereho myiza y’abaturage.

Mu gusoza aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abasaga 150, bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo; biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwamaganira kure Ruswa n’ibisa na yo byose bitewe n’inkurikizi zayo mbi ku gihugu, kandi ko bazarangwa n’ubunyangamugayo; haba bari ku kazi, ndese n’igihe batakariho.