Ku mugoroba wa tariki ya 15 Kamena nibwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho uwitwa Ndagijimana Theoneste w’imyaka 37 yakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ni nyuma yo gushuka umuturage ko azamuvuganira ntibamusenyere inzu. Yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga mu kagari ka Kagasa mu mudugudu wa Kabidandi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorreti Umutesi avuga ko Ndagijimana ubusanzwe ari umufundi ariko akagenda abeshya abaturage ko ashinzwe ubugenzuzi bw' amazu yubakwa bitemewe n' amategeko ndetse ngo agira uruhare mu isenywa ryayo. Ibi akaba aribyo yagendaga ashukisha abaturage bubatse mu buryo butemewe n’amategeko akababwira ko aziranye n’abayobozi, nibamuha amafaranga azabavuganira be kubasenyera.
Yagize ati “Kugira ngo dufate uriya Ndagijimana byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage yatse amafaranga ibihumbi 20 ngo azamuvuganire abayobozi batazamusenyera. Umuturage yaje kuduha amakuru tumubwira uko azabigenza kugira ngo afatwe arimo kuyamuha.”
CIP Umutesi avuga ko umuturage yagiye akabikora uko abapolisi bari bamubwiye bityo babafatira mu cyuho arimo kuyakira.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka ndetse bagira abo babona bakihutira gutanga amakuru.
Ati “Turashimira uriya muturage wihutiye gutanga amakuru ariko tukanakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Turanasaba abantu kwirinda ababashuka babaka amafaranga cyangwa ruswa kuko ruswa n’icyaha gihanirwa n’amategeko.”
Ndagijimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











