Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi yafashe umwe mu bajura bashikuzaga abantu ibyo bafite

Nsabimana Theogene w’imyaka 40 niwe wafashwe kuri  uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira , yafatiwe mu kagari ka Gitaraga mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro.  Ni nyuma y’igihe kirekire ashakishwa na Polisi kubera ibyaha byo gutega abantu biganjemo abagore n’abakobwa akabashikuza amasakoshi  yabo akabiba ibirimo byose.

Ari umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali  Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi  ndetse n’ubuyobozi  bwa Koperative itwara abagenzi  kuri Moto ikorera mu murenge wa Masaka  baravuga ko bari bamaze iminsi bashakisha uyu Nsabimana ndetse n’abandi bantu babiri. Aba ngo bakoraga umwuga wo gutwara abagenzi  rwihishwa nijoro,   bakabifatanya no kwambura abagore n’abakobwa amasakoshi  yabo.

CIP Umutesi yagize ati: ”Abaturage biganjemo abagore bo muri kariya kagari ka Gitaraga ndetse n’abo mu kagari ka Rusheshe bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu babatega bavuye mu isoko ry’ahitwa Biryogo bakabambura ibyo bafite mu ntoki. Tugendeye ku makuru twari dufite ava mu buyobozi bw’abamotari ko hari abantu batatu bakora ninjoro twahise duhera kuri abo.”

CIP Umutesi yakomeje avuga ko nyuma yo gufata uriya Nsabinama Theogene abagore batandukanye baje kumureba barimo uwo  tariki ya 11 Ukwakira yambuye isakoshi akamutwara amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf) ndetse na telefoni, bose bemeza ko ariwe wabamburaga, bakanagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko ari we.

Yagize ati: ”Tukimara gufata uriya Nsabimana abagore benshi baje kumureba bose  bemeza ko ari we wabamburaga bitewe n’ibimenyetso bagaragazaga biri ku mubiri we. Hari n’abavugaga ko yabategaga butarira cyane mu kabwibwi bakabasha kumubona.”

Si ubwa mbere kandi uyu Nsabimana Theogene afashwe akurikiranweho kwambura no kwiba abaturage kuko ngo no mu minsi ishize yari yashyikirijwe ubutabera akurikiranweho ibyo byaha. Umuvugizi wa Polisi yasabye  abaturage kwirinda ingeso mbi zo gushaka gutungwa n’utw’abandi abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yanasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose kibahungabanyiriza umutekano.

Nsabimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bukorera  kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo akorerwe dosiye, ni mugihe hagishakishwa abandi bafatanyaga.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166  ivuga ko  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.