Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KICUKIRO: Polisi yafashe magendu y’inzoga za likeri zifite agaciro hafi miliyoni 20Frw

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC), ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Kamena, yafatiye mu Karere ka Kicukiro, abantu babiri bafatanywe amacupa 474 ya magendu y’inzoga za likeri zitandukanye.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 40 wari utwaye zimwe muri izo nzoga kuri moto, na mugenzi we w’imyaka 27 y’amavuko wafatiwe iwe, ahari ububiko bw’inzoga zifite agaciro ka Frw19,810,000.

Zimwe mu nzoga za likeri bafatanywe harimo Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko habanje gufatwa umwe muri bo wari utwaye zimwe muri ziriya nzoga kuri moto azishyiriye abakiriya.

Yagize ati: “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo bari mu kazi ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro, hanyuze moto yari itwaweho inzoga za likeri baje gusanga ari magendu nyuma yo kuyihagarika, uwari uyitwaye ahita afatwa.” 

Yakomeje agira ati: “Bamubajije aho azivanye, yavuze ko ari iz’umucuruzi utuye mu mudugudu wa Murindi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe. Abapolisi bageze iwe basanga afite mu bubiko amacupa 474 y’inzoga za likeri zitandukanye na we ahita afatwa.”

SP Twajamahoro yaboneyeho umwanya wo gukangurira abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bagaca ukubiri na magendu mu rwego rwo kwirinda ibihano kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari intambwe nziza yo kwiyubakira Igihugu.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu ko Polisi yabahagurukiye kandi ko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).