Kuri iki cyumweru tariki ya 11Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yahaye ikiganiro abaturage bo mu kagari ka Karembure, umurenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro.
Ibyo biganiro bikaba byari bigamije kubakangurira kwirindira umutekano bakaza amarondo, kwirinda amakimbirane nibindi byaha byabateza umutekano mucye.
AIP Hamdun Twizeyimana uhagarariye ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kicukiro yasabye abaturage b’aka kagari kuba maso bakicungira umutekano kuko aribo ureba bwa mbere.
Yabasabye gukomeza gukaza amarondo, gutangira makuru kugihe bamenyekanisha abanyabyaha ndetse bakamenya umuntu winjiye mu midugudu yabo hakorershejwe ikayi y’umudugudu byose bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Yakomeje abasaba kwirinda ibihuha ahubwo bakarushaho kwitabira umurimo, bakarwanya ubukene
Umwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama Kamariza Agnes, yavuze ko yari azi ko kurwanya ibiyobyabwenge ari ibya Polisi gusa ariko ko ubu nawe akaba agiye kujya atanga amakuru y’ababinywa n’ababicuruza.
Umuyobozi w’umurenge wa Gahanga Mukiza Alfred yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza kwicungira umutekano bakirinda amakimbirane, ahubwo bakarushaho gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose bakeka cyahungabanya umutekano asoza abasaba abaturage ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi.
Kinyarwanda
English











