Abantu batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda bakaba bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bwa moto mu ruganda ruzigurisha rwa Rwanda Motors. Abafunzwe ni Nshimiyimana Eugène w’imyaka 29,Muhirwa Joseph w’imyaka 38 na Abayisenga Samuel ufite imyaka 23. Bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’urwanda ya Gikondo mu karere ka Kicukiro,mu Mujyi wa Kigali.
Avuga uko ubu bujura bwagenze, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda,abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kicukiro (DCLO), Inspector of Police (IP) Hamduni Twizeyimana yagize ati:”twahawes amakuru ko hari ubujura burimo gukorwa mu bubiko bw’uruganda rwa Rwanda Motors tariki ya 17 Ukuboza duhita tujyayo.Saa tanu na mirongo itanu n’umunani twagiye kwa Nshimiyimana dusangayo iyo moto yari yibwe, icyo gihe twanahasanze bariya babiri bandi aribo Muhirwa na Abayisenga bose uko ari batatu bakikije iyo moto yari yibwe ikaba ari Suzuki BR200.
IP Hamduni Twizeyimana yagize ati:“turashimira baduhaye amakuru k,u buryo bwihuse y’ubwo bujura nkaba nsaba abaturage k,utishorfa mu bikorwa nk’ibi by’ubujura.Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kandi ntawakora ibikorwa nk’ibi bigayitse ngo yidegembye kuko dufite ubushobozi bwo kumufata byanze bikunze.
Aba bakekwaho buriya bujura bwa moto,icyaha nikibahama bahabwa igihano cy’ igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
Kinyarwanda
English











