Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yarokoye umwana w’amezi 3 wari wajugunywe mu musarani na nyina.
Jeannette Ingabire w’imyaka 28 y’amavuko arakekwa ho kuba yataye umwana we mu musarani witwa Ihirwe amuziza ko afite ubumuga bwo mu mutwe niko guhitamo kumujugunya mu musarani w’umuturanyi mu murenge wa Gahanga akagali ka Murinja.
Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera muri ako karere umuturage yatambutse yumva umwana ararira mu musarani niko guhita amenyesha abaturanyi maze bafatanyije na Polisi basenya umusarani babasha kurengera ubuzima bw’uwomwana agihumeka.
Umwana akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gahanga akaba arwajwe nanyina nyuma uwamwana yazakira nyina akazakurikiranwa n’amategeko.
Chief inspector of Police Anastase Karango uyobora Polisi muri ako karere yavuze ko ntamuntu numwe wemere kwamburwa ubuzima bwe kuko afite ubumuga bwo mu mutwe cyanga afite ubundi bumuga bw’umubiri.
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya abantu nkabo bafite ubumuga butandukanye bakitabwaho kugirango batagirirwa ivangura cyangwa ngo banenwe.
Yagize ati“ umuntu we ufite ubumuga ubwo aribwo bwose afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bantu bose,asaba imiryango kujya badafata abo bantu bafite ubumuga nkaho ari imizigo kuribo ko ahubwo bakwiye kubaha agaciro nk’abandi bantu bose”.
Kinyarwanda
English











