Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro-Ngororero:Urubyiruko rw’abayisilamu rwaganirijwe ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa 14 Mutarama urubyiruko rw’abayisilamu rugera ku 1270 baturutse mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Kicukiro na Ngororero bahawe ibiganiro bitandukanye byibanda ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha.Muri ibi biganiro hakaba haribanzwe ku ruhare rw'uru rubyiruko  mu kurwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mu karere ka Kicukiro  mu murenge wa Gatenga, ibi biganiro byari byitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 400; aho bahawe ikiganiro  n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi, abaturage   n’izindi nzego( DCLO ) Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana wabasabye kurwanya  ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yatanze,  yabanje  kubagaragariza  ko ibiyobyabwenge biri mu moko atandukanye, arimo ibyo banywa, ibitumurwa umwotsi ndetse n’ibyo bitera mu maraso bakoresheje inshinge; maze aberekako  byose icyo bihuriyeho ari ukubangimira ubuzima ndetse bikaba byabashora mu byaha bitandukanye,abasaba kubyirinda aho bari hose.

CIP Twizeyimana yagize ati:”Kuri ubu  urubyiruko nirwo rwibasiwa cyane n’ibiyobyabwenge,turabasaba kubyirinda mutangira amakuru ku gihe aho mubibonye hose.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko kwirinda kugaragara mu byaha bigira aho bihurira n’ibiyobyabwenge nko kubitunda, kubicuruza no kubinywa.Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe.

CIP Twizeyimana yanabaganirije ku ruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho yabagaragarije ko abakunze kwibasirwa n’iri hohotera ari abagore n’abana maze abakangurira  guharanira uburenganzira bwabo.

Yagize ati: Mwebwe nk’urubyiruko rwiga kandi rujijutse ntimukarebere ihohotera iryo ari ryo ryose rikorerwa mu ngo, turabasaba kujya  mutangira amakuru ku gihe”.

Yabakanguriye kujya babiganiriza bagenzi babo bigana ku mashuri ndetse no mu gihe bari mu biruhuko bajye bajya mu mugoroba w’ababyeyi ndetse no mu nteko z’abaturage baganirize ku bubi bw’ihohotera mu miryango.

Ibi biganiro bikaba byari byitabiriwe na  Mufti w' u Rwanda Sheikh  Salim Hitimana ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Mu kiganiro cye yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo itegura ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko  gusobanukirwa ibyaha n’ingaruka zabyo  ndetse no kubirwanya.

Yakomeje asaba uru rubyiruko rw’abayisilamu  kubana neza na bagenzi babo badahuje ukwemera no kwirinda ibyaha n’ibindi bintu byasubiza inyuma igihugu abakangurira guharanira icyabateza imbere.

Yagize ati: “Murasabwa guharanira icyabateza imbere, mwirinda ikintu cyose cyabashora mu ngeso mbi cyangwa cyasubiza inyuma intambwe igihugu kimaze kugeraho. Aho mukunda kuba iyo mu mashuri yanyu muge muharanira kubana neza na bagenzi banyu bo mu yandi madini atari Isilamu”.

Ibiganiro nk’ibi byari byanabereye mu murengewa Gatenga  ku italiki ya 13, bikaba byari byahuje  abari n’abategarugori b’abayisilamu  bagera ku 140.

Mu karere ka Ngororero ibiganiro nk’ibi byabereye mu mu murenge wa Kabaya, bihuza  urubyiruko rw’abayisilamu ndetse n’abo mu yandi madini, abitabiriye bakaba bagera kuri 730 nabo bakaba barahawe ikiganiro na  (DCLO) Assistant Inspector of Police(AIP) Aliane Uwamahoro.

Mu kiganiro yatanze yasabye uru rubyiruko kuba abafatanyabikorwa na Polisi mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho yabasabye  kwirinda kubikoresha no kugira uruhare mu kubikumira.

Umushyitsi mukuru  akaba yari Imam w'akarere ka Ngororero,  Guramu  Husein, yasabye urubyiruko rw’abayisilamu gufatanya n’abandi banyarwanda muri gahunda za Leta.

Yagize ati:”Nk’abayisilamu dukwiye gufata iyambere muri gahunda zose za Leta, tukifatanya n’abandi banyarwanda mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu”.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo itegura ibiganiro mu rubyiruko rwo  Rwanda rw’ejo bigamije kurukangurira kurwanya  ibyaha no kubikumira.