Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi bagera kuri 506, bakorera mu mirenge ya Kagarama, Niboye na Kicukiro y’akarere ka Kicukiro , bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Ubu butumwa babuhawe ku ya 27 Ugushyingo na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage no gukumira ibyaha muri aka karere ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagarama, Donatien Murenzi mu nama yabahurije mu murenge wa Kagarama.
Yagize ati: "Ibiyobyabwenge, nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga ni bibi cyane kuko, uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza ari icyaha, biteza ubukene mu miryango, kuko ubinywa adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biwuteza imbere".
IP Twizeyimana yababwiye ko ibyaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gufata ku ngufu, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.
Yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu ngo kandi ko bishora abantu mu ngeso mbi, zirimo ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ikozwe nta gakingirizo.
Nanone IP Twizeyimana yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati: "Impanuka ntizitoranya; kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda".
Yabakanguriye gukomeza gukorana neza na Polisi, bayiha amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abantu.
Yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Murenzi mu ijambo rye , yagize ati: "Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kubahwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge. Murushijeho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’uko mwabyirinda no kubirwanya, murasabwa rero gushyira mu bikorwa inama mwagiriwe".
Kuri uwo munsi kandi, mu murenge wa Gakenke, mu karere ka Gakanke, umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, IP Zaire Rugerinyange yifatanyije n'abanyonzi bakorera mu muhanda Kaziba - Gakenke- Base mu muganda udasanzwe wo gusibura umuyoboro wo kri uwo muhanda wasibye bitewe n'isuri.
Nyuma y'umuganda IP Rugerinyange yaganirije abanyonzi ab ashishikariza guha agaciro umwuga bakora no kugira uruhare mu kwicungira umutekano, bakumira ibyaha bitaraba,barwanya impanuka zo mu muhanda, batangira amakuru ku gihe kandi bagira isuku ku mubiri ndetse bakitabira gahunda za Leta ziganjemo izibateza imbere.
Kinyarwanda
English











