Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro : Mu nama y’umutekano, inkeragutabara zasabiwe amahugurwa mu rwego rwo kunoza akazi kabo

Tariki ya 31 Ukwakira mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro habereye inama  y’umutekano yaguye y’ako karere ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro  Paul Jules Ndamage. Muri iyo nama hari ubuyobozi bwa Polisi n’izindi nzego zikorera  muri ako karere.

Iyo nama ikaba yararebeye hamwe uko umutekano wifashe ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo ukomeze kuba mwiza.

Abari muri iyo nama basabye amabanki y’abaturage gushyira amatara aho bakorera, ibi bikaba bizafasha muri gahunda zo gucunga umutekano. Mu bindi byaganiriweho muri iyo nama ni ugusaba urwego rushinzwe inkeragutabara gutegura amahugurwa ya vuba agenewe inkeragutabara, bityo bagakomeza gukora akazi kabo neza ko kubungabunga umutekano mu midugudu yabo.

Nyuma y’iyi nama y’umutekano, utugari twa Gitaraga, Rusheshe, Mbabe, na Ayabaraya two mu murenge wa Masaka, utundi tugari two mu murenge wa Gahanga aritwo Murinja, Gahanga na Rwabutenge ndetse n’Akagari ka Rwimbogo ko mu murenge wa Nyarugunga twahawe  televiziyo imwe kuri buri kagari. Izi tereviziyo zizashyirwa ku biro by’utwo tugari. Zikaba zikazafasha abaturage b’utwo tugari kureba amakuru atandukanye no kubongerera ubumenyi.