Mu ntangiri z’uku kwezi k’Ukwakira Tariki 02, ku bufatanye n’abaturage bari mu irondo yafashe abagabo babiri bari bamaze gutobora inzu y’umuturage biba ibikoresho byo munzu.
Abafashwe ni Nizeyimana Frederic w’imyaka 28 wafatanywe televiziyo nini yo mu bwoko bwa flat screen n’indangururamajywi y’umuziki (Amprificateur), Harorimana Martin we yari afite moto yo mu bwoko bwa Boxer itagira ikiyiranga yagombaga gupakirwaho ibyo bikoresho byibwe.
Aba baose bafatiwe mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicyukiro, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abari ku irondo rya ninjoro babonye moto itagira ibirango irimo izeguruka mu mudugudu w’Amahoro babimenyeshe umuyobozi w’umudugudu nawe abimenyesha Polisi.
Yagize ati “Abanyerondo bagize amakenga yiyo moto bahita babibwira mudugugu nawe abimenyesha Polisi bari ku kazi ninjoro bahita bayikurikirana basanga irimo irapakira ibikoresho by’ibyibano.”
CIP Kayigi yemeza ko iyo moto itagira icyangombwa ntawe araza kuyireba avuga ko ari iye, mu gihe nyiri ibikoresho byari byibwe hari umuturage wahise aza akavuga ko iwe bahatoboye inzu bakabyiba.
Abafashwe ndetse n’ibikoresho bafatanywe Polisi yabishyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
English









