Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Kicukiro, bari guha amahugurwa abagize izo nzego kugirango bungurane ibitekerezo n’uko banoza akazi kabo hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Aya mahugurwa atangirwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kicukiro, akaba akaba ahabwa abapolisi, abasirikare, abagize urwego rushinzwe umutekano mu karere (DASSO), n’Inkeragutabara.
Abahuguwe ku munsi wa mbere ni abakorera mu mirenge ya Kanombe, Nyarugunga na Masaka, bakaba barahawe amasomo atandukanye arimo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, kurwanya urusaku rubuza umudendezo abaturage, itegeko rigenga Dasso, akamaro ko guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba (Community Policing) n’ubufatanye bw’izo nzego mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yabasobanuriye ibitera inkongi z’umuriro, aho yababwiye ko ahanini amashanyarazi ariyo nkomoko y’ibanze y’inkongi z’umuriro.
Yavuze ko byose biba bitewe no gucomekeranya insinga z’amashanyarazi cyangwa gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, kimwe no gucomeka ibintu birusha ubushobozi insinga z’amashanyarazi, n’ibindi.
Nyuma y’aho, beretswe uko bazimya inkongi z’umuriro hakoreshejwe kizimyamwoto, amazi, n’umucanga.
Abari mu mahugurwa basobanuriwe uko bita ku hakorewe icyaha ngo batazimanganya ibimenyetso no kubika neza ibyafatanywe abanyabyaha, basobanurirwa icyo itegeko rivuga ku kurwanya urusaku rwa nijoro ribuza umudendezo abaturage.
Ku kamaro ko guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba, CIP Hakizimana yababwiye ko bwagize uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha, aboneraho umwanya wo gukomeza gufatanya n’abashinzwe urwo rwego kugirango rukore neza kurushaho.
Yabasobanuriye kandi itegeko rigenga Dasso n’uko uru rwego rushya rw’umutekano rukorana n’izindi nzego mu kuwubungabunga.
Yasoje asaba abari muri aya mahugurwa gukomeza ubufatanye hagati y’izo nzego kugirango habeho umutekano n’iterambere birambye mu gihugu.
Kinyarwanda
English











