Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe, Polisi yo mu karere ka Kicukiro, ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro, yahaye ibiganiro abanyeshuri bagera kuri 4,455 bo mu bigo 8 by’amashuri yisumbuye byo muri aka karere, bakaba bigishijwe uburyo bakwiye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge , icuruzwa ry’abantu, kwirinda ibishuko bitandukanye bibatesha amashuri; maze biyemeza kuba umusemburo w’iyo myitwarire myiza kuri bagenzi babo no ku baturage bandi muri rusange.
Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu bigo byaAPEKA, Star School, SICO, CJFK,GS Remera Protestant,APAPE, GS Gatenga hamwe na King David Academy yose akorera mu karere ka Kicukiro
Muri King David Academy ari naho yashoreje, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Senior Superintendent of Police(SSP) Gerard Habiyambere ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yasobanuriye abanyeshuri n’ubwo inzego zishinzwe umutekano zihari kandi zikora neza, zitagera ku nshingano zazo hatabayeho umusanzu w’abaturage kuri buri rwego, nabo bakaba bari muri abo.
Mubyo yabakanguriye byabafasha kuba ingirakamaro zabasha gutanga umusanzu wazo ku mutekano no ku iterambere ryazo no ku gihugu, harimo kureka ingeso mbi zikunze kuranga rumwe mu rubyiruko zirimo kwishora mu biyobyabwenge, kugendera kure ibishuko bitandukanye byabashora mu icuruzwa ryabo bwite , guterwa no gutera inda batateganyije ndetse no kuba bahinduka abanyabyaha nk’abandi bose.
SSP Habiyambere yagize ati:” Umubare munini w’abanyabyaha n’ubundi ni urubyiruko, mutitonze rero mwakwisanga muri abo, ariko mukurikije inama muhora mugirwa, ahubwo mwavamo abazagirira igihugu akamaro ndetse namwe n’imiryango yanyu by’umwihariko.”
Yagarutse by’umwihariko ku biyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bibasiye urubyiruko muri iki gihe, maze abasaba kubigendera kure no guha amakuru Polisi ibegereye cyangwa urundi rwego, kuwo babona muri ibyo bikorwa cyangwa uteganya kubikora aho yagize ati:” Hari bagenzi banyu , incuti , abaturanyi cyangwa bene wanyu bahuye cyangwa bakiri muri izi ngeso, aha niho uruhare rwanyu rukwiye kugaragara ngo mubatabare mubakangurira kubivamo no kubatangaho amakuru ngo Polisi n’izindi nzego babafashe gusubira mu buzima busanzwe.”
Uwamahoro Genevieve wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere muri kiriya kiganiro mu ijambo rye, yashimye ko kugeza ubu, abanyeshuri bo muri Kicukiro, muri rusange bafite imyitwarire myiza ndetse bakwiye gukomereza aho kuko baramutse bateshutse , byagusha akarere kose mu mutekano muke.
Yagize ati:” Akarere n’igihugu muri rusange babafitiye icyizere, ntimukwiye rero kugipfusha ubusa kuko umutekano n’iterambere mutabigiramo uruhare mukiri mu biyobyabwenge, ingeso mbi n’ibindi byaha muri rusange.”
Mugarura Wilson, umuyobozi wa King David Academy mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo idahwema guha abanyeshuri n’abaturage , inyigisho zibafasha kugira uruhare ku mutekano n’iterambere byabo , bahereye mu bigo byabo ndetse n’aho batuye.
Mugarura yagize ati:” Inyigisho muduha, nitwe ba mbere zifitiye akamaro , nta mpamvu yatuma tutazishyira mu bikorwa kuko ibigo tuyobora n’ibyo dukoreramo, byose bigenda neza kuko hari ituze muri twe.”
Nkurikiyumukiza Edouard, uyobora GS Remera Protestant we yagize ati:” Inyigisho Polisi itanga , ni iz’agaciro kuko zunganirana n’ubumenyi duha abanyeshuri ariko zoby’umwihariko, zikenerwa kandi zifashishwa n’abaturage bose, tuzajya tuzongera kuzo dutanga kandi mu buryo buhoraho.”
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kicukiro butangaza ko iyi ari gahunda ikomeza kuko akarere kose gakorerwamo n’umubare munini w’ibigo by’amashuri, ubu bakaba barahereye mu mashuri yisumbuye.
Kinyarwanda
English











