Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira mu karere ka Kicukiro hatashywe ikigo gishinzwe kwakira, kugira inama no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa. Icyo kigo kikaba cyarubatswe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyo kigo, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Oda Gasinzigwa yavuze ko nta terambere ryagerwaho mu gihe hariho ihohoterwa mu muryango rikorerwa cyane cyane umwana w’umukobwa. Minisitiri Oda Gasinzigwa akaba yakomeje avuga ko hakwiye kujyaho ingamba zihamye ku bufatanye bw’inzego zose kugira ngo iryo hohoterwa ricike burundu. Ni muri urwo rwego yasabye inzego zose gufatanya hagamijwe gukumira iryo hohoterwa. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere akaba yaboneyeho gusaba by’umwihariko urubyiruko kudaceceka ahubwo bakajya baha Polisi amakuru ku bijyanye n’ihohoterwa ryaba rikorerwa mu ngo rikorwa n’ababyeyi babo.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana we mu ijambo rye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazigera itezuka mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa, bityo akaba ariyo mpamvu hubatswe iki kigo kugira ngo uwahohotewe afashwe mu bikorwa bitandukanye byaba iby’ubuvuzi, ubujyanama ndetse no mu bijyanye n’ubutabera. IGP Emmanuel K. Gasana akaba yakomeje avuga ko no mu turere dutandukanye, Polisi ifite gahunda yo kuhubaka ibindi bigo nk’iki cyatashywe kugira ngo abahohotewe bakomeza gufashwa.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yasabye by’umwihariko urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko ari imwe mu mpamvu zituma habaho ihohoterwa.
IGP Emmanuel K. Gasana yavuze kandi ko kurwanya no gukumira ihohoterwa ari ngombwa bityo asaba inzego zitandukanye n’abaturage gufatanya kurirwanya, akaba yanibukije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihohoterwa aribyo byatumye ruhabwa umwanya wo kugira icyicaro gihoraho cy’ubunyamabanga bw’ibihugu by’Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.