Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Mata, ryasoje amahugurwa y?iminsi 3 yari agenewe abakozi bakora mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kicukiro.
Ni amahugurwa yatanzwe mu byiciro bitatu, kuva tariki ya 20 Mata, ahabwa abakozi 146 barimo abakozi bunganira akarere mu by?umutekano (DASSO) bakuriye abandi ku rwego rw?imirenge, urubyiruko rw?abakorerabushake, itsinda ry?abagore n?abikorera ku giti cyabo ndetse n?abahagarariye abafite ubumuga bo mu mu mirenge igize akarere ka kicukiro.
Ku munsi wa mbere hahuguwe abakozi bagera kuri 63 bo mu mirenge ya Kagarama, Niboyi na Kicukiro, ku munsi wa kabiri hahugurwa abakozi bagera kuri 42 bo mu mirenge ya Masaka, Kanombe na Nyarugunga, mu gihe ku munsi wa gatatu, hahuguwe abakozi 41 bo mu mirenge ya Gatenga, Kigarama, Gikondo na Gahanga bahuguriwe ku biro by?umurenge wa Gatenga ari naho aya mahugurwa yasorejwe.
Mu gihe cy?iminsi itatu abahuguwe bose basobanuriwe ibishobora guteza inkongi, bahugurwa no ku buryo bwo kwirwanaho mu kuzimya inkongi ziturutse kuri gaze n?amashanyarazi hifashishijwe ibizimyamuriro (kizimyamoto) cyangwa ikiringiri gikonje, ukacyifashisha utwikira ahari ikibatsi cy?umuriro nka bimwe mu byakwifashishwa mu kuzimya inkongi ikiri ntoya. Abahuguwe kandi bagiriwe inama yo kujya batabaza polisi hakiri kare kuko hari ubwo umuturage arwana no kwirwanaho akaba yakwibagirwa gutabaza.
Bizirema Chadrack, Umukozi ushinzwe imicungire y?Ibiza mu karere ka Kicukiro, yashimiye Polisi y?u Rwanda avuga ko nk?ubuyobozi bufite mu nshingano kurwanya ibiza bari bafite impungenge zo kuba aba bakozi batari bafite ubumenyi mu kuzimya inkongi.
Yagize ati: ?Mu by?ukuri hari hamaze iminsi hagaragara inkongi muri aka karere bityo twahisemo ko uburyo bwo kuzimya inkongi z?umuriro bwakigishwa abayobozi bahagarariye abandi kugira ngo aho bazajya mu nama bajye banigisha abaturage uburyo bwo kuzimya inkongi, bityo rero twizeye ko bizashyika kuri benshi maze tukagabanya inkongi zituruka kuri gaz n?amashanyarazi zaba zinabaye bagashobora kuzigabanyiriza ingaruka.?

Asoza aya mahugurwa; umuyobozi w?ishami rishinzwe kuzimya inkongi n?ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw?akarere ka Kicukiro ku bushake bagize mu gusaba guhabwa amahugurwa ashimira abayitabiriye bose, anabasaba kujya kuba ba ambasaderi mu kwigisha abandi bakozi bakorana ku gukumira inkongi n?uburyo bwo kwitabara mu gihe yaba ibaye.
Yagize ati: Turashimira Ubuyobozi bw?akarere bwadutumiye kugira ngo tubahugure ku bijyanye no guhangana n?inkongi, rero tubasabye kutubera abambasaderi beza mwigisha abo mukorana ndetse n?abo mubana uburyo bwo kuzimya inkongi, kandi turabagira inama zo kujya mugira hafi ibikoresho mwakwitabaza mu kuzimya inkongi iramutse ibaye cyane izituruka kuri gaze n?umuriro w?amashanyarazi ndetse n?ipensi yakwifashishwa mu gukata urusinga kugira ngo ubuze umuriro gukomeza kugera ahari ikibatsi.?
Yasoje abibutsa kwihutira guhamagara kuri nimero 111,112 cyangwa 0788311224 zikora amasaha yose , mugihe habaye inkongi bagahabwa ubutabazi.

Kinyarwanda
English











