Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Hamenewe mu ruhame litiro 8,000 z'inzoga zitemewe

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange ngaruka kwezi wabereye mu kagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 29 Kamena, habaye igikorwa cyo kumena mu ruhame litiro 8,000 z’inzoga z’inkorano zitemewe imbere y’abaturage basabwa kuzirwanya no kuzirinda.

Izi nzoga z’inkorano zitemewe zafatiwe mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Kanombe mu gihe kingana n’iminsi itatu.

Igikorwa cyo kuzimena cyitabiriwe n’abaturage b’uyu murenge bari baje mu muganda rusange, bakaba barasobanuriwe ingaruka zabyo, kandi basabwa kutazenga, kutazinywa, no kutazicuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yakanguriye abaturage kutanywa no kudacuruza inzoga z’inkorano zitemewe kubera ko uretse kuba zishobora kubatera ibyaha, zanabatera uburwayi butandukanye.

Yagize ati “Usibye kuba izi nzoga zitera uwazinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura no gusambanya abana, zinamutera uburwayi butandukanye.”

Yongeyeho ko kuzishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kuko iyo zifashwe zimenwa. Ibyo bigateza igihombo n’ubukene uwazifatanywe ndetse n’umuryango we n’igihugu muri rusange. Bityo ko abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa.

CIP Umutesi yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, batangira amakuru ku gihe yatuma gikumirwa kitaraba, yanatuma kandi hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora bagashyikirizwa ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe, Kanyesige Nathan yabwiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa kudakora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko kuko bubagusha mu gihombo no mubihano ahubwo bagakora ubwemewe bwabateza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage bo muri uwo murenge cyane cyane urubyiruko, kutishora mu biyobyabwenge, ababwira ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu. Yaboneyeho kubasaba ko bajya bihutira gutanga amakuru yababikoresha kuko bateza umutekano mucye mu baturage.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.