Mu murenge wa Niboyi akarere ka Kicukiro, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yahakoze igikorwa cy’umukwabu ihafatira umusore witwa Harelimana Musa w’imyaka 22 afite udupfunyika 5.102 tw’urumogi.
Uyu mukwabu ukaba wari ugamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro Chief Inspector of Police(CIP)Anastase Karango, arasaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko bigira ingaruka mbi ku buzima.
CIP Karango yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano aribyo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura amakimbirane yo mu ngo, ubujura gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko abirirwa banywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano batitabira gahunda za Leta bityo bikaba bigira n’ingaruka ku iterambere ry’igihugu, akaba asaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.
Kinyarwanda
English











