Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Hafashwe litiro 280 z’amamesa ya magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ku itariki 21 Gicurasi yafatiye kuri bariyeri yari yashyize mu kagari ka Kivumu,mu  murenge wa Gahanga, imodoka yo mu bwoko bwa T/Hilus ifite nomero za purake RAC 787G ipakiwemo litiro 280 z’amamesa ya magendu.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi , yavuze ko iyi modoka yari itwawe na Bigirimana Egide,uri mu kigero cy’imyaka 45, yafashwe ahagana mu ma saha ane yo ku manywa.

Yagize ati:"Abantu bakwiye  kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi   idindira ryabwo bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange".

Yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’iki gikorwa cyari kigamije kutariha imisoro.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya magendu  n’uwari ayitwaye, maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurwanya by’umwihariko magendu (Revenue Protection Department-RPD) kugirango irusheho gukumira no kurwanya magendu ndetse no gufata abayikora.