Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho cya ruswa

Uwitwa Nsabimana Damascene w’imyaka 35 y’amavuko wari umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda(REG)   yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’amafaranga 155000 y’amanyarwanda yahabwaga n’uwitwa Cyasimire Hope, bikaba byabereye mu kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,Superintendent Modeste Mbabazi, wemeje aya makuru, yavuze ko uyu Cyasimire usanzwe ufite ibarizo yagiye kuri uru rwego nyuma y’aho mubazi ye y’amashanyarazi(cash power) ipfiriye agirango bamuhe inshyashya bamuha intoya (monophase) nawe ababwirako ashaka inini(triphase) ijyanye n’akazi akora, ngo bamubwiye ko ntazihari bazitumije zitaraza, ariko umukozi wamubwiye ibyo anamubwira ko amuhaye amafaranga ibihumbi 150,000 hari uko yabigenza akamubonera iyo yifuza,  bemeranyije aho bari buhurire akayamuha ari naho bagwiriwe gitumo bari muri icyo gikorwa, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Police ya Gikondo.

 SP Mbabazi yagize ati:" Ruswa imunga ubukungu by’igihugu kuko abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo".

Yavuze ko uwo mukozi wa REG yashatse kugurisha serivisi, maze aboneraho gukangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

SP Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange, ibyo bakabikora batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Baramutse bahamwe n’icyaha, aba bagabo  bahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.