Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa

Abagabo babiri bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro nyuma yo gufatwa batobora inzu, ubwo bashakaga kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho byarimo by’ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro, iravuga ko uwitwa Nizeyimana Fréderic w’imyaka 33 ndetse na Nsabimana Pascal w’imyaka 31 bafatiwe mu cyuho ahagana saa munani z’ijoro, mu ijoro ryakeye ryo ku itariki ya 16 Kamena 2015.

Amakuru akomeza avuga ko kugira ngo batabwe muri yombi hari amakuru Polisi yari ifite ko abakekwa gukora ubwo bujura, bari bapanze kujya kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga birimo ibyitwa  scaneri na imprimate bikoreshwa mu gufotora impapuro no kuzitunganya mu buryo bwiza.

Aba bajura  rero umugambi wabo warabapfubanye ku buryo bafatiwe mu cyuho barimo gucukura inzu isanzwe ifasha abantu mu guhererekanya amakuru hifashishijwe itumanaho rya interineti “internet café’, bakaba barafashwe barimo kwinjira muri iyo nzu.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Giporoso ya mbere, akagari ka Kabeza, umurenge wa Kanombe, akarere ka Kicukiro

Aba bakekwaho ubu bujura bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane amakuru arambuye y’ubwo bujura.

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ikaba ikomeza ivuga ko aba bafunzwe hari n’andi makuru y’ibindi  bikorwa by’ubujura baba bavugwaho bwakozwe mu cyumweru gishize mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, icyo gihe hakaba haribwe tereviziyo mu nzu y’umuturage ndetse baranamukomeretsa.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko bari bafite amakuru ahagije yatumye bariya bajura bafatirwa mu cyuho.

Yakomeje avuga ko ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kuburizamo ibyaha aribwo bwatumye bafatwa kuko aribo bahaye Polisi amakuru ya bariya bajura, kugera bafashwe.

Ku bijyanye kandi n’ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, hari n’undi mugabo nawe wafatiwe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro tariki ya 16 Kamena ,  akaba yarafatanywe terevisiyo arimo kuyigurisha muri ako gace yibiwemo muri uwo murenge.

Bariya bagabo icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.